in

Ikipe y’Igihugu ya Basketball yerekeje muri Senegal kwitegura imikino ya FIBA AfroBasket 2025

Ikipe y’igihugu nkuru y’abagabo mu mukino wa Basketball, ku rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ugushyingo 2024, yarahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali yerekeza i Dakar, muri Senegal. Ni urugendo ruyijyanye kwitabira imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya FIBA AfroBasket 2025, izaba hagati ya tariki 22 na 24 Ugushyingo 2024.

U Rwanda mu Itsinda rikomeye

Mu mikino yo gushaka itike, u Rwanda ruri mu itsinda rya 3 (C), aho ruzahangana na Senegal yakiriye iyi mikino, Cameroon ndetse na Gabon. Uko aya makipe ateye ni uko ahanzwe amaso cyane mu rugendo rwo kubona itike y’igikombe kizahuza ibihugu byitwaye neza ku mugabane wa Afurika.

Imikino ya gicuti mu rwego rwo kwitegura

Mbere y’uko u Rwanda rwinjira mu mikino nyir’izina, rurateganya gukina imikino ibiri ya gicuti mu rwego rwo kunoza imyitozo. Umukino wa mbere uzahuza u Rwanda na Mali tariki 19 Ugushyingo 2024, mu gihe umukino wa kabiri ruzacakirana na South Sudan tariki 20 Ugushyingo 2024. Iyi mikino izaba ari ingenzi mu gufasha abakinnyi n’abatoza gusuzuma ubushobozi n’imyitwarire y’ikipe.

Urutonde rw’abakinnyi n’abatoza berekeje i Dakar

Ikipe y’igihugu izaserukira u Rwanda igizwe n’abakinnyi bafite ubunararibonye n’abatoza bakomeye:

Abakinnyi ikipe y’igihugu y’u Rwanda yahagurukanye

Antino Alvares Jackson Jr

Alexandre Aerts

Jean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza

William Robeyns

Kenny Manzi

Dieudonné Ndizeye

Steven Hagumintwari

Emile Galois Kazeneza

Bruno Shema

Prince Muhizi

Cadeaux de Dieu Furaha

Osborn Shema

Noah Bigirumwami

Dylan Schommer

Abatoza

Dr Cheikh Sarr (Umutoza Mukuru)

Yves Murenzi (Umutoza wungirije wa mbere)

Kenny Gasana (Umutoza wungirije wa kabiri)

Icyizere ku Rwanda

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yitezweho byinshi muri aya marushanwa, cyane ko ifite abakinnyi bafite impano ndetse n’ubunararibonye ku rwego mpuzamahanga. Kuba ikipe isanzwe inafite abatoza babigize umwuga, harimo Dr Cheikh Sarr ufite uburambe bw’imyaka myinshi mu mu mikino ya Basketball, bifasha kuzamura icyizere cyo guhatana n’amakipe akomeye muri iri tsinda.

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu ya Basketball yerekeje muri Senegal kwitegura imikino ya FIBA AfroBasket 2025

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abakekwaho kwica Olga bakatiwe iminsi 30

Amavubi yadwinze Nigeria ariko biba ibyubusa