in

Amavubi y’Abangavu Yanditse Amateka

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abangavu batarengeje imyaka 20 yakomeje urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya FIFA U-20 kizabera muri Pologne mu 2026, nyuma yo gusezerera Zimbabwe ku giteranyo cy’ibitego 2-1. Umukino wo kwishyura wabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 14 Gicurasi 2025, kuri Kigali Pele Stadium, warangiye amakipe yombi anganya 0-0, u Rwanda rukomeza kubera intsinzi ya 2-1 rwari rwabonye mu mukino ubanza.

Mu mukino wo kwishyura, Zimbabwe yagerageje gushaka igitego cyayifasha gukomeza, ariko ubwugarizi bw’u Rwanda buyobowe na Niyubahwe Amina bwihagararaho neza. Umunyezamu Maombi Joana yagaragaje ubuhanga mu gukuramo imipira ikomeye, harimo n’ishoti rya coup franc ryatewe na Bethel Kondo ku munota wa 69.

U Rwanda rwabonye uburyo bwo gutsinda ku munota wa 85 ubwo Gisubizo Claudette yatsindaga igitego cyateshejwe agaciro kubera kurarira. Umukino warangiye ari 0-0, u Rwanda rukomeza mu cyiciro gikurikira.

Mu cyiciro gikurikira, u Rwanda ruzahura na Nigeria, imwe mu makipe akomeye muri Afurika mu mupira w’abagore. Imikino y’icyiciro cya kabiri izakinwa hagati ya tariki ya 19 n’21 Nzeri 2025 (imikino ibanza) ndetse na 26-28 Nzeri 2025 (imikino yo kwishyura) .

Gukomeza kwitwara neza bizafasha u Rwanda kugera mu cyiciro cya kane, aho amakipe ane azahagararira Afurika mu gikombe cy’Isi azamenyekana. Abakobwa b’Amavubi bafite amahirwe yo kwandika amateka mashya mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Adil Erradi Mohammed mu nzira igarura APR FC mu biganza bye

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO