in

Amavubi U-20: Abakinnyi 28 bagiye guhatanira CECAFA muri Tanzania

Umutoza Eric Nshimiyimana yamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi 28 bagomba gutangira imyiteguro bitegura irushanwa rya CECAFA U-20, rizabera muri Tanzania mu kwezi gutaha Ku Ukwakira . Muri aba bakinnyi, harimo babiri bakinira Rayon Sports, umunyezamu umwe wa APR FC, ndetse n’abakinnyi batatu bakina hanze y’u Rwanda.

Mu bakinnyi bari ku rutonde rw’agateganyo, abakinnyi batatu bakina hanze ni: Vicky Joseph Laurent Petry ukinira Landvetter IS yo muri Suwede, Musabyimana Thierry ukinira ESM Gonfreville yo mu Bufaransa, na Kabera Justin Christian ukinira Acheville Christian Academy yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Aba bakinnyi bose ni ba rutahizamu, bigaragara ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu busatirizi cyane nkakimwe mu bice bikunze kuburaho abakinnyi ba banyarwanda babikina neza.

Abandi bakinnyi bahamagawe barimo umunyezamu Ruhamyankiko Yvan wa APR FC, Iradukunda Pascal na Sindi Jesus bakinira Rayon Sports, ndetse na Yangiriyeneza Erirohe wo muri Tonny Excellency Football Academy.

Amavubi  azaba ari mu itsinda A, aho azahura n’amakipe akomeye yo mu karere arimo Kenya, Tanzania yakiriye iri rushanwa, na Sudani. Ikipe y’u Rwanda izatangira imikino yayo ku itariki ya 8 Ukwakira ikina na Sudani, izakurikizaho Kenya ku itariki ya 10 Ukwakira, hanyuma ikine na Tanzania ku itariki ya 13 Ukwakira, isoreze ku mukino wa Djibouti ku itariki ya 15 Ukwakira.

Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda ni yo azakomeza muri ½ cy’irangiza, naho amakipe azagera ku mukino wa nyuma akazahagararira akarere mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 mu mwaka utaha wa 2025.

URUTONDE RWA BAKINNYI 

ABANYEZAMU

– Habineza Fils Francois

– Iradukunda Moria

– Ruhamyankiko Yvan

ANAKINA B’UGARIRA

– Hirwa Thierry

– Kayiranga Fabrice

– Niyitanga Sharif

– Gatete Jimmy

– Iranzi Cedric

– Nshuti Sam

– Kanamugire Arsene

– Masabo Samy

ABAKINA HAGATI MU KIBIGA

– Byiringiro Thierry

– Nibisigayizabikora Elysee

– Niyongabo Emmanuel

– Sibomana Sultan Bobo

– Tabou Tegra Crespo

– Iradukunda Pascal

– Muhoza Daniel

– Yangiriyeneza Erirohe

– Tinyimana Elissa

– Uwineza Rene

BA RUTAHIZAMU

– Kubwayo Emile Bodue

– Bayingana Shimwa Yvan David

– Twizerimana

– Vicky Joseph Laurent Petry

– Musabyimana Thierry

– Kabera Justice Yannick

– Sindi Jesus Paul

 

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

APR FC yasezerewe muri CAF Champions League itageze mu matsinda

Rutahizamu wa Arsenal Kai Harvest yandikiye amateka mabi mu mukino wabahuzaga na Manchester City