in

Amavubi azerekeza muri CHAN adafite Frank Spittler Torsten ?

Umutoza mukuru w’Amavubi, Frank Spittler Torsten, yafashe icyemezo cyo gusubira mu gihugu cye, bivuze ko imikino ya CHAN 2024 izabera muri Sudani y’Epfo izatozwa n’Abanyarwanda. Iki cyemezo kije mu gihe ikipe y’igihugu yari ikomeje kwitegura iri rushanwa rihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu.

 

Frank Spittler Torsten, wari umaze igihe atoza Amavubi, yahisemo gutandukana n’ikipe y’Igihugu nyuma yuko bivungwa ko bananiwe kumvikana kubijyanye n’umushahara Ku mpande zombi. Ibi bivuze ko abatoza b’abanyarwanda bazaba bafite inshingano zo gutoza Amavubi muri iyi mikino ya CHAN izatangira mu 2024.

 

Ibi bibaye nyuma y’urugendo rutari rworoshye rw’Amavubi mu mikino ya y’amajonjora ya CAN, aho yari yagaragaje imbaraga ariko bikaba ibyubusa ntihaboneke itike yo kujya mu gikombe cy’Afurika . Abafana b’ikipe y’igihugu biteze kubona impinduka zitanga icyizere n’ibyishimo mu mikino iri imbere.

 

Iki cyemezo cya Frank Spittler gikomeje kuganirwaho cyane, benshi bibaza ku ngaruka zizaba ku myiteguro y’ikipe. Icyakora, abatoza b’Abanyarwanda bazaba bafite amahirwe yo kwerekana ubushobozi bwabo ku rwego mpuzamahanga.

Gusa kurundi ruhande bivungwa ko ashobora kuba yerekeje mu biruhuko bya Noheli ibi bikomeza gushyira mu rujijo ukuri ntako gusa mu minsi yashije umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA MUNYENTWARI  yatangaje ko batangiye Ikiganiro n’umutoza gusa yizerza abanyarwanda ko bazamenya ibyavuyemo vuba kugeza ubu nta makuru aratanganzwa .

Isoko : Igihe

 

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Chelsea yigaranzuye Tottenham, Maresca avuga ko bataraba ikipe itanga ikizere

Abakunda ibirori ni paka bucyeye bashyinzwe igorora