in

Amavubi atsinzwe na Benin, amahirwe yo kujya muri CAN 2025 akomeza kuyoyoka

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatakaje intsinzi nyuma yo gutsindwa ibitego 3-0 na Benin mu mukino wo ku munsi wa gatatu w’itsinda D mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2025. Uyu mukino wabereye kuri Stade Félix Houphouët Boigny, mu gihugu cya Côte d’Ivoire, kuri uyu wa Gatanu.

 

Benin yatangiye umukino ifite ifite imbaraga nyinshi, ibintu byagaragariye ku munota wa 6 ubwo rutahizamu wabo, Steve Mounié, yafunguraga amazamu ku gitego cy’umutwe yatsinze Ku mupira waruvuye kuri koruneri yari itewe neza na Joel Dossou. Iki gitego cyabaye nk’igiciye intege Amavubi, kuko nyuma yacyo abasore b’u Rwanda bagaragaje kudahuza mu kibuga.

 

Nubwo Amavubi yakomeje kugerageza gusatira, uburyo bwose bwo kubona igitego bwabangamiwe cyane n’ubwugarizi bukomeye bwa Benin ndetse no kubura amahirwe ku mipira yanyuraga hejuru y’izamu cyangwa igafatwa n’umunyezamu Souke Dandjinou wa Benin. Mu gice cya mbere, Amavubi yakoze impinduka zitewe n’imvune ya Thierry Manzi, asimburwa na Niyigena Clément, ibintu bitafashije Amavubi .

 

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rw’Amavubi, aho umutoza Torsten Frank Spittler yinjije Mbonyumwami Taiba asimbura Nshuti Innocent. Icyakora, amakosa ya hato na hato y’ubwugarizi bwa Amavubi yakomeje kuba intandaro y’ibitego yo guha umahirwe Benin . kuKo Ku munota wa 58, Andreas Hountondji yatsinze igitego cya kabiri cya Benin nyuma yo kwinjira neza mu rubuga rw’amahina rw’u Rwanda.

 

Abakinnyi b’Amavubi bakomeje kwihagararaho bashaka uko bakwishyura, ariko biranga biba ibyubusa . Byaje kuba bibi kurushaho ubwo ku munota wa 70, Hassane Mourane yatsindaga igitego cya gatatu cya Benin, cyakurikiwe n’impinduka nyinshi zakozwe n’umutoza w’Amavubi mu gushaka uko bakuramo icyuho cy’ibitego bari batsinzwe , harimo kwinjiza Rubanguka Steven na Niyibizi Ramadhan basimbuye Muhire Kevin na Djihad Bizimana.

 

Icyizere cyo kugera mu gikombe cya Afurika 2025 kuri Amavubi kirasa n’ikirimo kuyoyoka, kuko nyuma y’uyu mukino, u Rwanda rwasigaye ku mwanya wa gatatu mu itsinda D n’amanota abiri, anganya na Libya iri ku mwanya wa nyuma. Iyi mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2025, kizabera muri Maroc, izakomeza tariki ya 15 uku kwezi ubwo u Rwanda ruzakina umukino wo kwishyura na Benin kuri Stade Amahoro.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Myugariro wabiciye bigacika muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza yitabye Imana

Amafoto : REG WBBC yegukanye igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Basketball y’Abagore