in

Amavubi atsindiwe i Kigali na Djibouti

Ikipe y’u Rwanda, Amavubi, yatsinzwe igitego 1-0 na Djibouti mu mukino ubanza wo guhatanira itike yo kwitabira Igikombe cya Afurika (CHAN). Uyu mukino wabereye kuri Stade Amahoro i Kigali kuri iki Cyumweru, ukaba wasize Amavubi asabwa gukora ibishoboka byose mu mukino wo kwishyura uteganyijwe tariki ya 31 Ukwakira 2024.

Amakipe yombi yatangiye umukino acungana, ariko Amavubi yabonye amahirwe menshi mu gice cya mbere. Ku munota wa 39, Muhire Kevin yahaye umupira mwiza Niyibizi Ramadhan mu rubuga rw’amahina, ariko Ramadhan yatinze gufata icyemezo agerageza gucenga, bituma ba myugariro ba Djibouti bakuraho umupira. N’ubwo Amavubi yakomeje kotsa igitutu, igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Mu gice cya kabiri, Amavubi yagarutse yotsa igitutu mu buryo bukomeye, bashaka gutsinda igitego hakiri kare. Ku munota wa 50, Mugisha Gilbert, wari winjiye mu kibuga mu gice cya kabiri, yagerageje ishoti rikomeye nyuma yo guhererekanya neza n’abagenzi be, ariko umupira ujya hejuru y’izamu. N’ubundi Byiringiro Gilbert yagerageje amahirwe ku munota wa 66, ariko umunyezamu wa Djibouti agaragaza ubuhanga, awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

Ku munota wa 79, Djibouti yatsinze igitego cyayihesheje intsinzi. Gabriel Dadzie yinjiranye umupira mu rubuga rw’amahina maze aroba umunyezamu Niyongira Patience, ashyira umupira mu rushundura. Iki gitego cyaje gukuraho icyizere cy’Amavubi, nubwo yakomeje kugerageza gushaka igitego cyo kwishyura.

Mu minota ya nyuma, Amavubi yabonye andi mahirwe akomeye. Ku munota wa 88, Mugisha Gilbert yashyizeho umutwe ku mupira wari utewe muri koruneri, ariko ugonga igiti cy’izamu. Iminota ine yongewe ku mukino ntiyagize icyo ihindura, bituma umukino urangira Djibouti itsinze 1-0.

Amavubi azasabwa kwitwara neza mu mukino wo kwishyura uzaba tariki ya 31 Ukwakira i Djibouti kugira ngo akomeze mu irushanwa rya CAN. Ni ngombwa ko itsinda byibuze ibitego birenze  kimwe kugira ngo abone amahirwe yo gukina umukino wa kamarampaka cyangwa kurenga iki cyiciro.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ibihugu bya CECAFA birimo Uganda, Sudan n’u Rwanda byazamutse ku rutonde rwa FIFA