Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Ugushyingo 2024, yakiriye Libya, izwi nka Mediterranean Knights, mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco.
Mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro, Amavubi yatsinzwe igitego kimwe ku busa, gitsinzwe na Fadh Mohamed ku munota wa 81, nyuma yo kubaka umupira udashimishije wabonetsemo amahirwe make yo gutsinda.
Libya yahise izamuka igira amanota ane, mu gihe Amavubi agumye ku mwanya wa gatatu n’amanota atanu mu itsinda D. Ikipe y’u Rwanda yasatiriye cyane mu minota ya mbere y’umukino ariko ntiyabashije kubyaza umusaruro amahirwe yabonye imbere y’izamu rya Libya, aho ba rutahizamu nka Mugisha Gilbert, Nshuti Innocent na Bizimana Djihad bagaragaje imbaraga n’ubuhanga ariko ntibashobora gutsinda.
Uyu mukino usize Amavubi akomeje gutegereza umusaruro w’umukino ugiye guhuza Benin na Nigeria, bikaba byitezwe ko uwo mukino ushobora guhindura isura y’imyanya mu itsinda D.