Mu bitego bitandatu byari bimaze gutsindwa mu mikino ya CECAFA 2017,bitanu byinjiraga mu izamu ry’ikipe y’igihugu Amavubi, aho kuri uyu munsi yatsindwaga n’ibirwa bya Zanzibar ku bitego 3-1.
Amavubi yari yahindutse 100% ugereranyije n’ikipe yari yatsinzwe na Kenya, yaje muri uyu mukino ari yo ahabwa amahirwe, cyane ko Zanzibar bari bukine ari yo yafatwaga nk’ikipe yoroshye muri iyi mikino ya CECAFA.
Uyu mukino watangiranye imbaraga ku ruhande rw’Amavubi yagendaga asatira izamu rya Muhamad Ibrahim gusa nta kinini bashoboye gukora ndetse nta n’uburyo bukomeye babonaga burenze kwiharira umukini.
Ikipe ya Zanzibar yaje kubona uburyo bwa mbere bwo gutsinda ku munota wa 25 ubwo Suleiman Kassim yahinduraga umupira muremure gusa umunyezamu Kimenyi akwukoraho ugakubita umutambiko w’izamu ugasanga Mangwende wahise atabara.
Ku nshuro ya kabiri, Zanzibar yaje nanone gukora amahirwe yo gutsinda iciye ku ruhande rw’ibumoso, aha ni ubwo Kassim yaterekeraga umupira mwiza Mudathir Yahya, aho uyu musore ukina hagati mu ikipe ya Singida yahitaga awinjiza neza n’umutwe ku munota wa 34.
Igice cya mbere cy’umukino cyaje kurangira ari icyo gitego 1-0.
Mu gice cya kabiri, Antoine Hey yaje gukora impinduka yinjizamo Mico Justin na Biramahire Abeddy mu mwanya wa Maxime na Nshuti, ndetse bihita bitanga umusaruro ubwo nyuma yo guhererekana neza hagati ya Muhadjili na Abeddy, uyu musore wa APR FC yaje kwishyurira Amavubi ku munota wa 47.
Iki gitego aho gukangura Amavubi cyaje kuyasubiza inyuma, dore ku burangare bw’ab’inyuma aba baje gutsindwa igitego cya kabiri cya Mohamed Issa wateye umupira ku munota wa 54 w’umukino, ugakora kuri Mangwende ukaruhukira mu nshundura.
Amavubi yakoze ibishoboka ngo yishyure iki gitego yinjizamo Djaber mu mwanya wa Sefu, gusa birangira ku munota wa 85 abonye Coup Franc, Muhadjili ayishyira mu ntoki z’umunyezamu, wahise atanga umupira kuri contre attaque, maze uyu usanga Kassim Khamis wari usigaranye na Mangwende ni ko kumucenga arangiza umukino.
3-1 ni wo musaruro Amavubi akuye ku mukino wa kabiri wa CECAFA 2017, n’amateka yo gutsindwa 90% by’ibitego bimaze gutsindwa muri CECAFA.
Undi mukino muri iri tsinda ukaba uri guhuza Kenya na Libya.