in

Amavubi ahejeje umwuka abakinnyi ba Djibouti baranyagirwa

Amavubi ahejeje umwuka abakinnyi ba Djibouti baranyagirwa

Kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakinnye umukino ubanza n’ikipe y’igihugu ya Djibouti umukino urangira u Rwanda rutsinze ibitego 3-0, urebwa na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Uyu mukino watangiye wo kwishyura mu gushaka itike yo gukina igikombe cy’afurika cy’abakina imbere mu gihugu, watangiye ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, utangizwa n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yari mu rugo.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatangiye ishaka igitego cyo kwishyura icyo batsinzwe mu mukino ubanza ndetse ubona ko abasore barimo Muhire Kevin, Dushimirimana Olivier, Mbonyumwami Thaiba bagenda bahusha uburyo bwabaga bwabazwe.

Ku munota wa 10, Ruboneka Jean Bosco yazamukanye umupira yihuta cyane ahereje Dushimirimana Olivier Muzungu ahita ashyira mu izamu abafana bari muri Sitade Amahoro batangira kugira icyizere cyo gukomeza mu kindi cyiciro.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakomeje kugenda ishaka ikindi gitego, ku munota wa 26 Ruboneka Jean Bosco yongeye kuzamukana umupira ahereza Dushimirimana Olivier ateye ishoti ari inyuma y’urubuga rw’umuzamu, u Rwanda ruhita rubona igitego cya Kabiri.

Nyuma gato, ku munota wa 29 Mbonyumwami Thaiba yafashe umupira akorerwa ikosa rikomeye cyane benshi bagira ubwoba kubera imvune ariko n’ubundi yakinnye uyu mukino bivugwa ko yatewe inshinge atari yagakize neza ku buryo yakoreshwa. Igice cya mbere kirangira ari ibitego 2-0.

Mu gice cya Kabiri, ntabintu bihambaye byagaragaye kugeza ku munota wa 68 usibye amashoti amwe n’amwe ikipe zombi zagerageje gutera mu izamu ariko ntibigire icyo bihindura.

Torsten Spittler utoza Amavubi yaje guhita akora impinduka akuramo Dushimirimana Olivier ndetse na Mbonyumwami Thaiba hinjiramo abarimo Twizerimana Onesme ndetse na Tuyisenge Arsene.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ku munota wa 79, yazamukanye umupira ku ruhande rw’iburyo Byiringiro Gilbert ateye santire nziza cyane umupira usanga aho Mugisha Gilbert yari ahagaze ahita ashyira mu izamu ariko umusifuzi amanika igitambaro avuga ko hari habayemo kurarira.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakomeje kugenda ishaka ibindi bitego kugirango aba bakinnyi bakomeze bashimisha umukuru w’igihugu wari muri Sitade kuri uyu mukino. Mugisha Gilbert yahaye umupira mwiza cyane Tuyisenge Arsene ahita ashyira mu izamu biba ibitego 3-0 bwa Djibouti Perezida aramwenyura.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu ya Djibouti ibitego 3-0, yahise igera mu kindi cyiciro cya kabiri aho u Rwanda ruzacakirana n’ikipe izaturuka hagati ya Sudani y’epfo na Kenya.

 

 

 

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Muheto Divine aremera bimwe mubyo aregwa ibindi akabihakana

Muvunyi Paul : “Twari twasabwe kuva mu buyobozi bwa Rayon Sports, none basabye ko tugaruka”