in

Amavubi agarutse mu nzira zishyira Abanyarwanda muri koma

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yanganyije igitego 1-1 na Lesotho mu mukino wa gatandatu wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026. Uyu mukino wabereye kuri Stade Amahoro i Kigali ku wa Kabiri tariki ya 25 Werurwe 2025.

Umukino watangiye ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Amavubi yatangiye bigaragara ko afite igihunga, atakaza imipira myinshi, ariko Lesotho ntiyabasha kubibyaza umusaruro. Ku munota wa gatanu, u Rwanda rwatangiye kugaragaza ubushake bwo gutera imbere, ariko kubona igitego biragorana. Ku munota wa 10, umukino wahagaritswe gato nyuma y’uko Mutsinzi Ange Jimmy agize imvune, ariko nyuma y’iminota mike agaruka mu kibuga.

Nubwo Amavubi yakomeje gusatira, ku munota wa 13, Kwizera Jojea yagerageje ishoti rikomeye, ariko umunyezamu wa Lesotho arikuramo. Hakim Sahabo na we yagerageje uburyo bwiza ku munota wa 20, ariko nanone umunyezamu wa Lesotho akuramo umupira. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Igice cya kabiri cyatangiye Amavubi akomeje gusatira, aho ku munota wa 57, Kwizera Jojea yatsinze igitego cya mbere cy’u Rwanda ku mupira yari ahawe na Muhire Kevin. Mu minota yakurikiyeho, umutoza w’Amavubi, Adel Amroush, yakoze impinduka azana Samuel Guellete na Rafael York mu kibuga, mu rwego rwo gushimangira umukino w’u Rwanda.

Nubwo Amavubi yakomeje kugerageza gushimangira intsinzi, ku munota wa 82 Lesotho yaje kwishyura igitego binyuze kuri Fothoane, nyuma y’amakosa ya bakinnyi b’u Rwanda, Niyomugabo Claude na Mugisha Bonheur. Umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe.

Nyuma y’uyu mukino, u Rwanda rwageze ku manota umunani, rukaba ku mwanya wa kabiri mu itsinda C, inyuma ya Afurika y’Epfo ifite amanota 13. Benin nayo ifite amanota umunani, mu gihe Nigeria ifite amanota arindwi. Lesotho ifite amanota atandatu, naho Zimbabwe ikagira amanota ane. U Rwanda ruracyafite amahirwe yo kubona itike y’Igikombe cy’Isi, ariko rugomba kwitwara neza mu mikino itaha.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru mashya kuri ‘Mama Mukura’ wari umaze iminsi arembeye mu bitaro bya CHUB