Amavubi abonye umuzamu karundura ushobora kwibagiza abanyarwanda Kwizera Olivier utagihamagarwa muri iyi minsi
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamaze guhamagara umunyezamu wa Union Saint-Gilloise mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi, Maxime Wenssens ngo aze mu Mavubi.
Uyu munyezamu ufite inkomoko mu Rwanda akaba yamaze kohererezwa ubutumire binyuze my ikipe ye ya Union Saint-Gilloise basaba uyu munyezamu ndetse amakuru ahari ni uko n’iyi kipe yamaze gusubiza ivuga ko yamwemereye.
Uyu muzamu ashobora kugera mu Rwanda mu minsi iri imbere agatangira imyitozo n’abandi bakinnyi b’Amavubi dore ko kugeza ubu abakina hano mu Rwanda bamaze gutangira imyitozo hategerejwe abakina hanze.