Mu ijoro ryakeye ryo kuwa 14 Ugushyingo 2022 ikiraro cyahiriyemo ihene 16 z’Umurundi wahungiye mu Rwanda zirapfa zose.
Niyongabo Jean Claude wapfushije amatungo, yavuze ko ubworozi bwe yabukoreraga mu Murenge wa Mukura, kuko yahabonye urwuri rwiza.
Avuga ko yahageze asanga habayeho uburangare bw’umushumba wari uziragiye kubera ko yahageze nyuma bigaragaraga ko atigeze aharara.
Yavuze ko yasanze ihene 16 zimaze gupfa asiga abwiye abantu ko agiye kwishyikiriza inzego z’ubugenzacyaha.
Akomeza agira ati “Cyakora nagerageje kumuhumuriza musaba ko asubira iwe mu rugo, ko ibyabaye ari impanuka yatewe n’ubwo burangare musaba ko atuza.”
Ubwo hasobanurwaga icyateye iyo nkongi bavuze ko ari amakara baruye agifite umuriro baruriye muri icyo kiraro.
Ati:”Abantu baruye ayo makara ntibigeze bamenya ko agifite umuriro, ayo niyo yakongeje andi atarimo umuriro atwika ihene n’ikiraro.”
Cyakora ubuyobozi bwihanganishije uwo wahuye n’iki gihombo kuko bibabaje kubona amatungo angana gutyo apfira umunsi umwe.