Munyakazi Sadate na Kanyabugabo Mohamed Hadji, bazwi nk’abakunzi ba Rayon Sports, basohowe muri group ya WhatsApp y’abafana bashyigikira iyi kipe nyuma yo guterana amagambo.
Nyuma yo gutsindwa na Mukura VS, Sadate yanditse kuri X ko umwaka utaha azashora amafaranga muri Rayon Sports ikaba iye. Ibi byateje impaka mu bafana, bamwe bamushyigikira abandi bakamunenga.
Kanyabugabo Mohamed Hadji yamusubije mu group ya WhatsApp amusaba gushora amafaranga muri Kinazi FC aho kuyajyana muri Rayon Sports. Sadate nawe yamusubije ko nk’umusilamu w’ukuri atagakwiye kwitwara atyo.
Uko kutumvikana kwageze aho abayobozi ba group bafata umwanzuro wo kubasohoramo bombi, banabasaba kwitaba perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée. Gusa, mu kiganiro kuri Radio 10, Sadate yatangaje ko atazigera yitaba kuko ikibazo cye na Kanyabugabo atari ikibazo cy’ikipe, ahubwo ari ubwabo bagomba kugikemura.