Imisatsi ya dreadlocks ifite amateka akomoka mu mico itandukanye ku isi, aho buri hantu ifite igisobanuro cyihariye. Mu Misiri ya kera , abami nka Tutankhamun (1500 B.C) bagaragaye bafite imisatsi imeze nka dreadlocks nk’ikimenyetso cy’ubutware. Mu Bayahudi b’ikiragano cya kera, inkuru ya Samusoni (1000 B.C) ivuga ko yari afite imisatsi irindwi yerekana amasezerano afitanye n’Imana.
Mu baturage b’Abamasai bo muri Kenya na Tanzania, abasore bafite dreadlocks mu rwego rwo kwimenyereza ubusore, bikaba ikimenyetso cy’ubutwari. Mu Buhinde, abihayimana bitwa Sadhu bagira imisatsi yitwa jata nk’ikimenyetso cyo kwiyegurira Imana. Mu myaka ya 1930 muri Jamaica, abayoboke ba Rastafari bagize dreadlocks ikimenyetso cy’ubwigenge, aho n’abahanzi nka Bob Marley bayamamaje.
Uru ruhererekane rw’amateka yerekana ko dreadlocks ari ikimenyetso cy’ubwigenge, imyemerere, n’ubutwari, ikomeza gukoreshwa no muri iki gihe nk’uburyo bwo kugaragaza umwimerere n’icyizere mu muco.