in

Amategeko mashya ya FERWAFA ku Banyamahanga, Ihurizo rikomeye ku Batoza ba Shampiyona y’u Rwanda

Nyuma y’uko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rishyizeho amabwiriza mashya agenga umubare w’abanyamahanga bemerewe gukina mu makipe y’icyiciro cya mbere, impaka zakomeje kwiyongera mu batoza b’amakipe atandukanye.

Ubusanzwe, amategeko ya FERWAFA yavugaga ko buri kipe yemerewe abanyamahanga icumi mu ikipe yose, ariko abayobozi baherutse gufata icyemezo cyo kugabanya uwo mubare, basobanura ko bigamije gushyira imbere abakinnyi b’Abanyarwanda. Nyamara, hari abatoza batishimiye iki cyemezo, bavuga ko bizabagora gukora amahitamo akwiye ku mukino runaka.

Umutoza wa AS Kigali Guy Bukasa, avuga ko nubwo abanyamahanga icyenda bemerewe kuba ku rutonde rw’abakinnyi bashobora kwifashishwa ku mukino, byari kuba byiza kurushaho iyo bose bemererwa kujya mu kibuga icyarimwe. Ibi, ngo byafasha amakipe gukoresha abakinnyi bafite ubunararibonye bwo ku rwego mpuzamahanga.

Ku ruhande rwa Gatera Moussa, umutoza wa Rutsiro FC, avuga ko uyu mubare w’abanyamahanga uzashyira abatoza mu ihurizo rikomeye. Yagize ati, “Amahitamo yagabanyijwe cyane. Iyo bareka abanyamahanga icumi bagashyiraho umubare w’umunani mu kibuga byari kuba byiza kurushaho.” Akomeza avuga ko ibi bishobora gutuma abatoza bagorwa no guhitamo abakinnyi bakina ku myanya runaka, cyane cyane igihe bashaka gukomeza gusatira bafite abugarira benshi ku ntebe y’abasimbura.

Amakipe yiteguye gutangira shampiyona, akomeje kuganira ku buryo bashobora gukoresha neza ayo mahitamo mashya, mu gihe bagitegereje umusaruro uzava muri aya mabwiriza mashya yemejwe na FERWAFA.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Sobanukirwa byimbitse uburyo champion’s league 2024-2025 izakinwa

Rayon sports mu manga ninde uyiramira?