Mu gihugu cya Ghana , mu mujyi wa Accra amasohoro ari kugurwa ku bwinshi ,ku mafaranga angana n’ibihumbi 2500 byo muri Ghana ,ni ukuvuga agera ku bihumbi 223,781.83 uyavunje mu manyarwanda.
Amakuru avuga ko byibura abasore bari hagati y’imyaka 18 na 27 bashobora kugurisha amasohoro yabo inshuro 1 mu cyumweru mu ivuriro riri iya Accra, ndetse ngo kubanza kugenzura niba umuntu yujuje imyaka iri gusabwa ni kimwe mubiri kwitonderwa.
Ay’amasohoro ngo akaba ari gutangwa ku ivuriro ry’imyororokere riri i Accra ,icyakora hakaba abavuga ko abasore bashobora gutangira kwikinisha kugirango babone amasohoro yo gutanga.
Ibi ni ibyatangajwe n’umuntu witwa Abena Manokekame yifashishije urubuga rwe rwa twitter .