in

Amaso y’uwapfuye yasubijwe ubuzima arongera arareba

Abahanga ndetse bakaba n’abashakashatsi bo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika bemeje ko amaso y’umuntu ashobora gukora nyuma y’uko nyirayo apfuye.

Dr. Fatima Abbas wo mu Ivuriro ry’amaso rya Moran muri Kaminuza ya Utah, akaba n’uwayoboye ubu bushakashatsi, yavuze ko babashije gukangura utunyangingo tw’ijisho dutuma umuntu abasha kureba neza no gutandukanya amabara.

Ati “Mu masaha atanu, nyuma y’urupfu rw’abemeye gutanga ingingo, utunyangingo tw’amaso yabo twabashije kugaragaza ko tubona urumuri rukeye, amabara y’amatara ndetse n’ibishashi by’urumuri.”

Mu 2019, muri Kaminuza ya Yale babashije kugarura mu buzima ubwonko bw’ingurube 32 zari zimaze amasaha ane zishwe ziciwe imitwe, bongera no gutuma habaho gutembera kw’amaraso hifashishijwe uruvangitirane rw’binyabutabire.

Dr. Frans Vinberg, umufasha w’abarimu muri Kaminuza ya Utah, mu ishami ry’ubumenyi ku bijyanye no kureba yagize ati “Twabashije gutuma utunyangingo duhanahana amakuru nk’uko tubigenza mu jisho ry’umuntu muzima, byari byaragiye bigeragezwa mu buryo butandukanye ariko ntabwo byari byarabashije kugera ku rwego twagezeho.”

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza wa APR FC yahuye n’uruvagusenya (Video)

Abayovu baraye bafunze imihanda nyuma yo gutsinda APR FC (Video)