Amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Sheebah Karungi akomeje kumutera ubwoba ko nta muntu utari buyabone.
Umuhanzikazi Sheebah Karungi ntiyorohewe n’ibibazo nyuma y’uko atangaje ko telephone ye yibwe bityo akaba afite impungenge ko yakwandagazwa.
Nk’uko amakuru abitangaza ngo kuri ubu uyu muhanzikazi ntasinzira kubera ubujura bwa telefone ye bwabaye mu mpera z’icyumweru gishize ubwo umuriro waburaga bitunguranye arimo aririmbira ahitwa Arua, mu majyaruguru ya Uganda.
Sheebah ahangayikishijwe cyane n’uko abajura bashobora gusohora amakuru ye bwite n’amabanga kuri terefone yibwe harimo n’arimo ayo yambaye ubusa.
Mu gitaramo cye, Sheebah yatakambiye abakunzi be, asaba umuntu wese wafashe terefone ye kuyisubiza, ndetse ashyiraho n’igihembo cy’ingurane kugirango uwayitwaye ayigarure.
Ibi bishobora gukurikira amabara Sheilah Gashumba, uherutse gushyira ku ka rubanda ubwo amashusho y’ubwambure bwe bwagiye hanze ku mbuga nkoranyambaga.Icyo gihe Sheilah yavuze ko simukadi ye yinjiriwe (hackers),bituma yinjira kuri konte ye ya Snapchat atabifitiye uburenganzira bituma asohora amafoto ye y’urukozasoni arikumwe n’umukunzi we.