in

Amashusho ya Alliah Cool wegukanye igikombe kuri EAEA2024, yashimiye nyina umubyara aboneraho kwitandukanya n’abakora sinema Nyarwanda

Umukinnyi wa filime Isimbi Alliance ‘Alliah Cool’ yegukanye igikombe mu cyiciro cy’umukinnyi mwiza wa filime mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba ‘East Africa Film Star East Africa’.

Alliah Cool usanzwe ari umuherwekazi, yahigitse abarimo Kate wo muri Kenya, Jacob Stephene JB wo muri Tanzania ndetse na Nabwiso Mathew wo muri Uganda.’

Nyuma yo kwegukana iki gikombe, yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko abantu bakwiye kumutandukanya na bagenzi be bahuriye mu muri Cinema.

Ati “Sindakina Series (Filime z’uruhererekane) kuva kuri Rwasa kugeza kuri filime ‘Good Book Bad Cover’ ntimukangonganishe n’abavandimwe tudakora kimwe. Njyewe nkora filime imwe buri mwaka.”

Ndetse kandi yaboneyeho gushimira Nyina umubyara, aho yagize ati “Boss wanjye ni wowe ma!”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ntwari Fiacre wari umaze igihe kirekire atinjizwa igitego, kuri iki Cyumweru ntiyahiriwe

Nubwo APR FC ishobora gutwara igikombe idatsinzwe muri shampiyona, Thierry Froger we yagaragaje imbamutima ze ku bushobozi bw’abakinnyi bayo ku ruhando rw’Africa