Umusekirite wagaragaye mu mashusho atega umufana ubwo yageragezaga gusohoka mu kibuga kuri Stade ya Pele, mu mukino wahuje Police FC na Rayon Sports, yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda kugira ngo akurikiranwe ku cyaha yakoze.
Ibi byatangajwe na Polisi y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, mu gusubiza umunyamakuru wa Radio & TV1, Mutabaruka Angelbert, wari wibajije niba uyu musekirite yaba yafashwe. Polisi yanditse iti: “Umusekirite wagaragaye atega umwana mu mukino wahuje Police FC na Rayon Sports kuri Pele Stadium yamaze gufatwa kugira ngo akurikiranwe ku cyaha yakoze.”
Uyu mufana yari yinjiye mu kibuga mu rwego rwo kwishimira intsinzi ya Rayon Sports yari imaze gutsinda Police FC igitego 1-0. Musekirite yahise amutega ku buryo bwatangaje benshi, maze umwana yitura hasi mu buryo bubabaje.
Abantu benshi bifashishije imbuga nkoranyambaga bagaragaje ko ibyo uyu musekirite yakoze bidakwiye, bavuga ko hari izindi nzira zicisha make yari gukoresha mu gukura uriya mufana mu kibuga aho kumutega kugeza ubwo akubiswe hasi akanakomeretswa mu maso.
Iyi myitwarire y’uyu musekirite yibukije abantu ko nubwo kurinda umutekano ari inshingano ikomeye, igomba gukorwa mu buryo bubahiriza uburenganzira bwa muntu, cyane cyane ku bakiri bato. Polisi y’u Rwanda yijeje gukurikirana iki kibazo no guhana uwabigizemo uruhare nk’uko amategeko abiteganya.
Umusekirite wagaragaye mu mashusho atega umufana muto wari winjiye mu kibuga mu mukino wa Rayon Sports na Police FC yatawe muri yombi. Polisi y’u Rwanda yabitangaje ibinyujije kuri X, ivuga ko agiye gukurikiranwa ku cyaha yakoze. Uyu mufana yari yagiye kwishimira intsinzi y’ikipe ye, Rayon Sports, maze umusekirite aramutega aritura hasi. Abakoresha imbuga nkoranyambaga bamaganye ibikorwa nk’ibi, bavuga ko bigayitse kandi bidakwiriye, cyane cyane ko byakorewe umwana. Polisi yavuze ko iperereza rikomeje kandi ubutabera buzatangwa.
Amashusho umufana wa Rayon sports asohoka yiruka agasenurwa n’umusekirite