Djabel Manishimwe, umwe mu bakinnyi bamenyekanye cyane muri shampiyona y’u Rwanda, yatangaje ko kuva muri Rayon Sports byari umwanzuro ukomeye ariko ukwiye, kuko iyo ayigumamo yari kuba afashe icyemezo kibi mu buzima bwe bw’umwuga.
Ibi yabitangaje mu kiganiro Kick Off gitambuka kuri Televiziyo y’Igihugu y’u Rwanda (RTV), aho yagarutse ku byaranze igihe cye muri iyi kipe n’impamvu zamuteye kuyivamo, avuga ko yasanze nta cyizere cy’iterambere cyari kikiyihari.
“Iriya Rayon iyo nyigumamo, mba narafashe icyemezo kibi mu buzima bwanjye kuko bari bamaze kurekura abakinnyi bose bakomeye. Nabonaga bizangora cyane kongera kubona ikipe ifite urwego rwo guhatanira ibikombe.”
Umuco wo gusohora abakinnyi mu gihe cya manda ya nyuma y’abayobozi
Mu buryo budasanzwe, Djabel yanenze imikorere imaze kuba nk’umuco mu buyobozi bwa Rayon Sports, aho abayobozi baba bari mu mwaka wabo wa nyuma w’ubuyobozi bashaka impamvu zo kwirukana abakinnyi bakomeye, mu rwego rwo kwirinda kwibasirwa n’abafana.
“Iyo Perezida wa Rayon ari mu mwaka wa nyuma wo kuyobora, abakinnyi bakomeye barangije amasezerano babashakaho impamvu kugira ngo basohoke, bityo abayobozi batiteranya n’abafana.”
Uyu mukinnyi wahoze anambaye igitambaro cya kapiteni muri Rayon Sports, yavuze ko iki kibazo cyagize ingaruka ku bakinnyi batandukanye barimo Seif Niyonzima Olivier na Manzi Thierry, aho nta muyobozi wigeze abegera ngo baganire ku byerekeye amasezerano yabo, ahubwo bakagenda mu buryo butarimo ubwubahane.
Abafana n’abayobozi: Inyungu zitandukanye
Djabel yashimangiye ko abafana ba Rayon Sports ari abantu b’inyangamugayo bakunda ikipe yabo, ariko ko hari igihe baterwa kwitwara nabi n’amakuru atari yo aturuka mu bayobozi.
“Abafana ba Rayon Sports ni bo bantu bakora ibishoboka byose ngo ikipe igire ibihe byiza. Ariko hari abayobozi bahitamo kugonganisha abakinnyi n’abafana kugira ngo barengere izina ryabo.”
Avuga ko ari ibintu byakunze kugaragara kenshi, aho abakinnyi bavugwaho ibitandukanye n’ukuri kugira ngo basezere mu buryo butazambura isura y’ubuyobozi buba buri kugenda.
Ibi bugaragaza ishusho y’ibibazo bikigaragara mu mikorere ya zimwe mu kipe zikomeye zo mu Rwanda, aho hakigaragara imiyoborere idaharanira kubaka ikipe zishingiye Ku mishinga y’igihe kirekire.
Rayon Sports, nk’ikipe ifite abafana benshi kandi ikaba ifite amateka akomeye mu mupira w’amaguru w’u Rwanda nayo ni imwe mu makipe ahora ahura ni bibazo byingutu bishinjyiye Ku miyoborere mibi no kubura ubushobozi.
Amashusho