Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Sugira Ernest uheruka kuyakinira mu kwezi kwa mbere k’umwaka ushize taliki 6 ubwo Amavubi yatsindwaga na Guinea ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti gusa kuri uba akaba nta n’ikipe akinira.
Kubera iki gihe cyose gushije, Sugira Ernest atagaragara mu Mavubi, bituma abantu bavuga ko yaba atazongera gukinira ko ikipe y’igihugu.
Mu kiganiro Sugira yagiranye na The News Times, yahakanye ibyo kuba yava mu ikipe y’Igihugu, ati “Abantu bavuga ko nasezeye mu ikipe y’igihugu nta makuru bafite kuri njye. Ni ibihuha gusa. Ntabwo nigeze nsezera”.
Ibyo kubona ikipe nshya akinira, Sugira Ernest yagize ati “Nzerekeza mu ikipe nshya mu kwezi gutaha (Ugushyingo). Nk’uko bigaragara amahitamo yanjye ni ikipe yo hanze y’u Rwanda ariko biramutse byanze nzahitamo iya hano mu Rwanda”.
Bimwe mu bitego Sugira yatsinze bitazibagirana harimo icyo yatsinze mu mikino ya CHAN yabereye mu Rwanda muri 2016, ubwo Amavubi yakinaga na DR Congo ndetse n’icyo yatsinze muri 2021 nanone mu mikino ya CHAN ubwo Amavubi yakinaga na Togo gituma abanyarwanda bajya mu mihanda bambaye amasume kubera ibyishimo, kandi byari muri guma mu rugo.