Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’, Frank Torsten Spittler, yatangaje ko atanyuzwe n’uburyo yegerewe mu biganiro byo kongera amasezerano ye y’umwaka umwe, agera ku musozo. Ibi yabigaragaje nyuma y’urugendo rwo muri Nigeria, aho Amavubi yarangirije mu itsinda C ry’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, asoreza ku mwanya wa gatatu n’amanota umunani.
Spittler yavuze ko ibyo yahawe bitari bisobanutse, ndetse ko uburyo bwakoreshejwe bwamuciye intege. Ati: “Bampaye amasezerano nshya ariko ntabwo byari bifite ishusho nzima; bansabye imibare yanjye ariko sinayibahaye kuko bitari bifatika.”
Mu mikino 14 amaze gutoza, Spittler yatsinze itandatu, anganya ine, atsindwa ine, atsinda ibitego 13 atsindwa icyenda, ndetse yasoje imikino irindwi adatsinzwe igitego. Nubwo imibare itagaragaza umusaruro mubi, impaka zikomeje mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, bamwe bashyigikira ko akomezanya n’Amavubi, abandi bifuza umutoza mushya.