in

Amarira yahise aba menshi: Umubyinnyi Ishimwe Thierry ‘Titi Brown’ akimara kumva imyaka ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa yahise arira – VIDEWO

Mu rubanza umubyinnyi Ishimwe Thierry ‘Titi Brown’ aregwamo gusambanya umwana, havuzwe ko ibimenyetso by’uturemangingo (ADN) byapimwe uwo bivugwa ko yasambanyijwe n’inda yakuyemo bitagaragaza ihuriro rye na Titi Brown.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko gushingira ku bindi bimenyetso bitari ipimwa rya ADN, rugahamya Ishimwe Thierry ‘Titi Brown’ icyaha cyo gusambanya umwana agafungwa imyaka 25.

Titi Brown yasabye urukiko rwazasuzuma ibimenyetso byemewe bya Rwanda Forensic Laboratory, akagirwa umwere kuko asanga Nta cyaha kimuhama ndetse agasubizwa muri Sosiyete Nyarwanda mu gutanga ubutabera bunoze.

Uwunganira Ishimwe Thierry yavuze ko gupima ADN byari ikimenyetso karamarampaka gishobora gukiza impande zombi bityo niba kitarahuje umukobwa uvugwa na Titi Brown, uwo yunganira akwiriye kugirwa umwere.

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Burya nta nkuru ivugira ubusa i musozi: Umutoza mushya wa APR FC amaze kugera i Kigali -AMAFOTO

Mu mafoto ashotora abarebyi: Bahavu Jannet yaragaye mu isura nshya -AMAFOTO