in

Amarira y’abana ari kubagaruka! Team Manager w’ikipe y’igihugu Amavubi U15 ntakiri kubarizwa mu ikipe ukundi

Uwari ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi y’Abari munsi y’imyaka 15 (Team Manager) yahagaritswe kuri izi nshingano ku wa Kabiri tariki 31 Ukwakira 2023, kubera ikibazo cy’abana babeshye imyaka bakomeje kwitegura CECAFA izabera muri Uganda tariki ya 4-18 Ugushyingo 2023.

Ikinyamakuru IGIHE cyemeza ko Ntarengwa Aimable usanzwe akora izi nshingano muri Police FC, yahagaritswe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kuri izi nshingano nyuma y’uko bigaragaye ko hari abana babeshye imyaka ntibatahurwa mbere y’uko bajya mu mwiherero kuri Hoteli La Palisse i Nyamata mu Karere ka Bugesera, bikirengagizwa kugeza ubwo batangiye imyitozo.

Nka Team Manager wari ushinzwe gushakira aba bana ibyangombwa, ubwo bari batangiye imyitozo byaje kugaragara ko hari abakinnyi batandatu muri 23 bari bahamagawe bagaragaweho imyirondoro ifite umuziro utabemerera kwitabira Irushanwa ry’Abatarengeje imyaka 15.

Ikosa ashinjwa na FERWAFA ndetse na Minisiteri ya Siporo ni uburyo abakinnyi bari bafite imyirondoro ifite umuziro bemerewe kujya mu mwiherero bagakora imyitozo iminsi itanu, nyuma bikaza gutahurwa habura iminsi irindwi gusa ngo irushanwa bitegura ritangire ndetse babura iminsi itanu gusa ngo bahaguruke.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Jolie arifuza ko Miss Rwanda yamburwa abagabo aho bava bakagera igahabwa abagore

Rubavu: Umuturage yakomerekejwe n’igisasu