in

Amarangamutima y’abafana ku ifoto ya kera ya Niyo Bosco ari kwiga gucuranga Gitari

Iyo uvuze umuziki w’u Rwanda ushingiye ku bahanzi bakizamuka, ntabwo warangiza ikiganiro cyawe utavuze umuhanzi witwa Niyo Bosco.

Uyu muhanzi Niyo Bosco, akaba ari umuhanzi w’umuhanga mu myandikire y’indirimbo ndete no mu micurangire ya Gitari, akoresha cyane mu gucuranga ndetse no mu kuririmba.

Ahantu ari ubungubu, we atangazako ari ibitangaza byabaye kuko atigeze abitekereza kuko kera yari umwana ufite ubumuga bwo kutabona ( nanubu agifite), ndetse akaba anakomoka mu miryango ukennye.

Uyu muhanzi akaba yarigiye gucuranga, mu kigo cyigisha abafite ubumuga cya HVP Gatara, aho yigishwaga gucuranga Gitari.

Ifoto ye ya kera akiri umwana ubwo yigaga gucuranga yakoze benshi ku mutima, bamwe bafite amadhimwe kuba yarageze kubyo yagezeho nyuma y’imbaraga nyinshi yatakaje mu myigire.

Ubungubu uyu muhanzi abarizwa mu bugenzuzi bwa MIE, management ya Murindahabi Erene, aho anafasha abandi bahanzi barimo Vestine na Dorcas.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kigali: Imodoka yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya karahava (Videwo)

Super Manager yerekanye umukobwa w’igitonore bagiye gukora ubukwe