Rutahizamu w’umubiligi ufite inkomoko mu gihugu cya Congo Romelu Lukaku Bolingoli, nyuma yuko byagiye bivugwa ko uyu musore ashobora kuba yarahishe imyaka ye nyakuri bitewe n’igihagararo ndetse n’imbaraga z’umubiri afite, kurubu nikindi kimenyetso cyakomeje guteza gushidikanya ku myaka yuyu musore cyagiye ahagaraga nyuma y’ubushakashatsi bw’umunyamakuru ukorera Televiziyo ya Africa 24.
Amakuru dukesha Televiziyo Africa 24 aravuga ko ubwo uyu mukinnyi yari akiri muto agikina mu ikipe y’abana, Mama we yanze ubugrira gatatu kwereka ubuyobozi bw’ikipe yakiniraga icyangombwa cy’amavuko cye kuko nicyo cyari kugaragaza imyaka nyakuri yuyu musore. Ibi bikaba bivugwa ko mu gihe icyi cyangombwa cyazaba kigiye ahagaragara bagasanga gifite italiki n’umwaka by’amavuko bitandukanye nibizwi ashobora guhanishwa ibihano bikomeye.