Rurangiranwa wa Golden State Warriors yamaze gutangaza ko igihe Kevin Durant yakinaga muri iyo kipe, bari gutsinda ikipr ya Chicago Bulls bakabavanamo mu mikino itarenze itandatu ikinwa mur mikino ya kamarampaka ikinwa muri NBA iyo bari gukuranwamom Stephen Curry yatanagaje ko no mu bihe byiza bya Michael Jordan bitari kumubuza gutsinda amanita 40.
Umukinnyi wahoze ukinira ikipe ya Detroit Pistons Chauncey Billups yatangaje ko Kyrie Irving benshi bakunze gutazira Uncle Drew kubera film yakinnye yitwa gutyo ariwe mu Point guard ufite impano w’ibihe byose muri NBA.
Ikipe ya Philadelphia 76ers biravugwa ko yaba ishaka kongera Tobias Harris mu igurishwa rya Ben Simmons kuri ubu byanze ko bakumvikana na 76ers. Uyu Tobias Harris ashobora kurekurwa bitewe nuko ikipe ya Philadelphia ifite gahunda yo kuzana James Harden umwaka utaha.
Umunyamakuru wa ESPN Bobby Marks yamaze gutangaza icyifuzo cye ku buryo Ben Simmons yagurishwamo mu ikipe ya Boston Celtics aho ikipe ya Philadelphia yabona Jaylen Brown mu gihe Ben Simmons yakinira Celtics. Muri iyi trade kandi ikipe ya Boston Celtic yabona Matisse Thybulle mu gihe ikipe ya Phialadelphia yabona Juancho Hernangomez.
Mu ikipe ya Denver Nuggets icyizere ni cyose ko uyu mwaka bashobora kongera kubona Michael Porter Jr ndetse na Jaml Murray mbere yuko uyu mwaka urangira.
Umutoza w’ikipe ya Phoenix Suns yamaze gutangaza ko mu give cy’uurasirazuba nta mukinnyi uri gukina neza kurusha Fred VanVleet. Mu magambo ye Monty yagize ati,”Ndacyeka mu gice cya East nta mukinnyi mwiza uhari umeze nka Fred muri uyu mwaka.”