in

Amakuru yihutirwa ku muziki wa The Ben

Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben nyuma yo gukorana indirimbo na Diamond Platinumz “Why” igakundwa n’abatari bake ndetse akemeza ko yakoranye Indirimbo na Ali Kiba ariko itarajya hanze, yamaze gukorana indirimbo n’umuhanzi Ommy Dimpozi uri mu bafite amazina manini muri Tanzania.

Umuhanzi The Ben ari kuri album y’uyu muhanzi yise “Dedication”. Iyi album niyo ya mbere Ommy Dimpozi agiye gushyira hanze kuva yatangira umuziki muri 2010.

Indirimbo yakoranye na The Ben yitwa “I Gatch You”. Iyi album iriho abandi bahanzi bakomeye nka Fally Ipupa wo muri RDC Congo, Dj Maphorisa wo muri South Africa n’abandi.

Ommy Dimpoz afatwa nk’umwe mu bahanzi bayoboye umuziki wa Tanzania mu kiragano cyazamutse 2010 kugeza ubu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ntibisanzwe: Umugore yateje ikivunge k’inzuki abapolisi, gusa igitangaje ni icyo yabazizaga

Biratangaje cyane mu Rwanda umuhanzi Pilato yiyishe.