Kuri iki cyumweru nibwo hasohotse amakuru avuga ko ikigo k’igihugu gishinzwe ibizamini bya Leta ‘NESA’ cyasohoye amanota, ariko aya makuru yaje kuvuguruzwa n’iki kigo.
Mu itangazo NESA yanyujije kurukuta rwa Twitter yavuguruje aya makuru, itangaza ko ari ibihuha kandi igihe amanota azasohorerwa kigomba kumenyeshwa.
Riragira riti” Mwiriwe neza, amakuru avuga ko amanota y’ibizamini bya Leta yatangajwe, ni ibihuha. Ntabwo aratangazwa. Igihe amanota azasohorerwa muzakimenyeshwa.”
Ibi byose biri gukomeza kuza bitewe nuko benshi mu banyeshuri bakoze ibizamina bya Leta, barimo kwibaza niba ubwo amashuri azafungura bo batazajyana n’abandi.
Umwaka w’amashuri kubanyeshuri batakoze ibizamina bya Leta azatangira tariki 26 nzeri 2022.