Umuhanzi Israel Mbonyi, aravugwaho kuba yarasezereye mu rukundo umukobwa bari bamaze igihe kitari gito mu rukundo.
Amakuru avuga uwo mukobwa iwabo wa Mbonyi bakaba bari baranagiye gufata irembo aho atuye mu gihugu cy’u Buholandi.
Amakuru avuga ko Israel Mbonyi n’uyu mukobwa witwa Mutesi, bari bamaranye igihe kirenga imyaka ibiri mu rukundo.
Amakuru aturuka kuri JB Rwanda, avuga ko mu mwaka wa 2022 hagati y’ukwezi kwa Kamena na Nyakanga, nibwo abahagarariye umuryango wa Mbonyi bagiye gufata irembo iwabo w’umukobwa, aho abenshi mu muryango we n’ubundi batuye mu Buholandi.
Kuva icyo gihe Mbonyi na Mutesi batangiye gutegura gahunda zikurikira uwo muhango n’ubundi zikomeza ku kubaka urugo.
Icyakora, ngo hashize igihe gito umuhango wo gufata irembo urangiye, nibwo bamwe mu nshuti n’abantu ba hafi b’uyu mukobwa bagiye kubwira Mbonyi amagambo amwe n’amwe, yatumye Mbonyi atangira kugabanya ubusabane yari asanzwe agirana n’umukunzi we.
JB Rwanda bakomeje bavuga ko Mutesi amaze kubona bimeze gutyo, yamubajije ikibazo cyaba cyarabaye hagati yabo kuburyo cyatumye umubano wabo ugabanuka, n’uburyo yamwitagaho bikagabanuka, icyo gihe ngo Mbonyi yamubwiye ko ari gutegura ibitaramo bitandukanye yashakaga gukora, bityo namara kubivamo azamubwira bakaganira.
Ibitaramo yagombaga gukora byarabaye, mu gihe byarangiye muri cya gihe cyo kuruhuka Mbonyi abwira umukobwa ko agiye kwisuganya akajya kumureba bakaganira, ndetse yewe akanamwizeza ko akimufata nk’uko yamufataga mbere, gusa nyuma y’aho umukobwa igihe yari ategereje Mbonyi, yatunguwe no kubona ubutumwa bwa Mbonyi bumubwira ko ibyabo baba babihagaritse.
Amakuru aturuka ku bantu ba hafi y’umukobwa avuga ko kuva icyo gihe umukobwa yaheze mu rungabangabo.
Amakuru akomeza avuga ko abahafi y’umukobwa amakuru bafite ari uko Mutesi agitegereje umwanzuro wa Mbonyi.