Amakuru meza ku muhanzi Kenny Sol ukomeje kwigarurira imitima ya benci.
Kenny Sol uri mu bahanzi basoje umwaka bahagaze neza mu muziki w’u Rwanda, agiye gutangirana uwa 2023 akanyamuneza kuko yamaze gutumirwa mu gitaramo azakorera mu Bubiligi.
Umuyobozi wa Team Production isanzwe itegura ibitaramo bikomeye by’abahanzi b’Abanyarwanda mu Bubiligi, Justin Karekezi yasohoye ifoto yamamaza igitaramo cya Kenny Sol giteganyijwe kubera mu Bubiligi.
Ni igitaramo byitezwe ko kizaba ku wa 4 Werurwe 2022, kikazabera i Bruxelles afatanyije n’abarimo DJ Princess Flor.
Kenny Sol kugeza ubu afite indirimbo zigezweho muri iki gihe nka; Haso, Forget, Jolie, Umurego n’izindi nyinshi.