Ibiciro bya bimwe mu biribwa byatangiye kugabanuka, harimo ibishyimbo byitwa Shyushya, byavuye ku 1500Frw ku kilo bigera kuri 720Frw, ibishyimbo bya Mutiki byavuye ku 1500 bigera ku mafara 1200Frw, ibyitwa Koruta biva ku mafaranga 1500 bigera ku 1300Frw naho iby’imvange biva kuri 900 bigera kuri 720Frw.
Amakuru avuga ko ibiciro ku isoko uko byari bihagaze ariko bikiri, uretse ko harimo n’ibyagabanutse birimo ibishyimbo, ibirayi ndetse n’ibiribwa bijyanye n’imboga n’imbuto.
Iradukunda Noel ni umuguzi warimo ahahira mu isoko rya Kicuriko aganira na Kigali today dukesha iyi nkuru, yavuze ko umuceri witwa Buryohe w’umunyarwanda wavuye ku bihumbi 30Frw ku bilo 25 ugera ku 28500Frw, naho umuceri witwa Salama wo muri Tanzaniya uva ku bihumbi 43Frw ugera ku bihumbi 40Frw.
Umucuriruzi mu isoko rya Kimironko witwa Mukangango Appolonie, avuga ko ibirayi bya Kinigi by’indobanure barimo kubigurisha amafaranga 500Frw bivuye kuri 600Frw, ibirayi bya kinigi bitarobanuye biri kugurwa 450Frw ku kilo, mu gihe mu mezi 3 ashize byaguraga 500Frw.
Ibindi biribwa byagabanutse ni ibijumba byavuye ku mafaranga 500 bigera kuri 350Frw, imyumbati iva kuri 500Frw igera kuri 400Frw ku kilo, naho amateke ya Bwayisi ava ku 1000Frw agera kuri 800Frw ku kilo.
Iri gabanuka ry’ibiciro abakora ubucuruzi bavuga ko ryatewe n’uko imwe mu myaka yeze ubu harimo ibishyimbo, ibijumba, imboga, ndetse n’ibirayi.
Abaguzi bishimira ko muri ibi bihe by’iminsi mikuru abacuruzi batarimo kuzamura ibiciro uko bishakiye, ahubwo bakurikiza amabwiriza ya Leta yo kudashyiraho ibiciro uko babyumva.