in

Amakuru meza ku batuye n’abagenda i Kigali bakoresha imodoka rusange baherwaga n’amatike – Ibiciro bishya hakurikijwe ibirometero wagenze

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere, RURA rwatangaje ko guhera ku itariki ya 04 Ukuboza 2024, hazatangizwa igerageza ryo kwishyura ingendo mu modoka zitwara abagenzi rusange hakurikijwe urugendo umuntu yakoze, aho kwishyura urugendo rwose. Igerageza rizatangirira ku mihanda ya Nyabugogo-Kabuga na Downtown-Kabuga mbere yo gukwirakwizwa mu Mujyi wa Kigali.

Abagenzi bazajya bakoresha uburyo bwa “Tap and Go” aho bazajya bongeraho ikarita (tap out) bageze aho basohokera muri bisi. Uko amafaranga azajya abarwa bizaterwa n’ibilometero umuntu yagenze, igiciro cyatanzwe ni 182 Frw ku kilometero cya mbere n’icya kabiri, 205 Frw ku cya gatatu, kikazamuka buhoro kugeza kuri 855 Frw ku bilometero 25.

Urugendo rwa Downtown – Remera (10km) ruzaba 388 Frw, mu gihe Downtown – Rwandex (6km) ruzaba 274 Frw. Urugendo rwa Sonatube – Prince House (2km) ruzaba 182 Frw naho Nyabugogo – Kabuga (25km) ruzaba 855 Frw. Abagenzi bagendera ku ntera ngufi bazabona inyungu kuko ibiciro byabo bizagabanuka.

Minisitiri Dr Gasore yavuze ko ubu buryo buzafasha abagenzi, cyane ko bwatekerejweho nyuma yo gukuraho Nkunganire. Yongeyeho ko ibiciro by’ingendo ndende bishobora kwiyongera, ariko abakora ingendo ngufi bazungukira.

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Marina yahakanye ibyo kwibagisha ikibuno

Rayon Sports yateguye uburyo abakunzi bayo bazaturuka mu Ntara bazagera I Kigali