Amakuru mashya: Mu Rwanda amashyiga akoresha imirasire y’izuba agiye kuba igisubizo ndetse benshi bashobora guhita batera umugongo Gas n’amakara byabahendaga
Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) ku bufatanye na Kaminuza yo mu Bwongereza, Coventry University, yatangiye gukora ubushakashatsi bugamije gukusanya amakuru ku bwoko bushya bw’amashyiga akoresha imirasire y’izuba.
Aya mashyiga mashya namara gutunganywa, azifashishwa mu kugabanya ikoreshwa ry’inkwi n’amakara mu rwego rwo kurengera ibidukikije nk’uko byemezwa na sosiyete ishinzwe ingufu mu Rwanda REG.
Bivugwa ko amakuru azava muri ubu bushakashatsi azifashishwa mu kwerekana ko bishoboka gukoresha imirasire y’izuba mu guteka, cyane cyane ku batuye mu byaro.
Ubu bushakashatsi bwa Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) ifatanyije na Kaminuza ya Coventry yo mu Bwongereza buteganyijwe kuzarangirana n’ukwezi kwa karindwi k’umwaka wa 2024.