in

Amakuru meza; CAF yahaye ububasha sitade ya Huye

Mu gihe hari impungenge y’uko nta sitade u Rwanda rufite ruzakiriraho imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika, CAF yemeje ko sitade ya Huye izayakira

Sitade ya iherutse kuvugururwa yemererwa gukinirwaho imikino ya CAF Champions League na Confederation Cup, ndetse n’imikino yo gushaka itike ya CHAN, ariko bigeze mu gushaka itike y’Igikombe cy’Africa(CAN) ho u Rwanda rwaahyizwe mu bihugu bidafite sitade zemerewe kwakira iyi mikino.

Icyo gihe umunyamabanga wa FERWAFA Muhire Henry yatangaje ko mu gusaba batigeze basaba mu kwakira imikino yo gushaka itike ya CAN, akaba ariyo mpamvu byagaragajwe ko u Rwanda nta sitade yemewe rufite.

Nyuma yo gufata amafoto n’amashusho yoherejwe muri CAF bundi bushya, FERWAFA yongeye gusaba ko u Rwanda rwazakirira iyi mikino yo gushaka itike ya CAN kuri sitade ya Huye ndetse yerekana uburyo yujuje ibisabwa n’iri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Africa.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo abanyarwanda bakiriye inkuru nziza, aho CAF yashyize hanze ingengabihe y’uko iyi mikino izakinwa, ku mukino u Rwanda ruzakiramo Benin tariki 27 Werurwe 2023 ukaba wanditseho ko uzabera kuri sitade ya Huye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Harmonize indirimbo zose ari gukora ameze nkuri ku gosorera mu rucaca, ese Diamond yaba abifitemo uruhare? -Shira amatsiko

Amasengesho yo kwiyiriza arakenewe kuri Titi Brown, urubanza rwe rwimuwe bwa gatatu