Amakuru mashya:abantu bahuraga n’ikibazo cyo kuzura kw’imisarane yabo, dore uburyo bushya bugiye kujya bukoresha.
Mu karere ka Rulindo huzuye uruganda rwa miliyoni 200 Frw ruzajya rutunganya imyanda yo mu bwiherero ikavamo ifumbire yifashishwa mu buhinzi.
Uru ruganda rwubatswe mu Murenge wa Base, rwatashywe kuri uyu wa 9 Ukuboza 2022. Ni mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’abakunze guhura n’ikibazo cy’ubwiherero bwuzura ntibabone aho bavidurira imyanda mu mujym wa Kigali ndetse no munkengerom zaho.
Uru ruganda ruri mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’imyanda ituruka mu bwiherero ikunze gusangwa ku gasozi mu buryo bw’akajagari.
Bizanafasha abaturage kwagura ubuhinzi bukoresha ifumbire y’imborera, usanga inaba nziza cyane kuruta ifumbire mvaruganda.