in

Amakuru mashya; Umugabo yaguwe gitumo n’abashinzwe umutekano ari guteka ibintu bitemewe

Inzego z’umutekano mu Rwanda zaguye gitumo umugabo wari warahanze uruganda akoreramo umurimo utemewe n’amategeko y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali avuga ko gufata uriya mugabo byakozwe k’ubufatanye bwa Polisi, DASSO ndetse n’abakora irondo ry’umwuga.

Twagirimana afungiye kuri sitasiyo ya RIB Masaka kugira ngo abazwe ibyo akurikiranyweho.

Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje .

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto y’indobanure y’umugabo wa mbere mwiza kw’isi hose

Urukundo rwa Zari Boss Lady n’umusore aruta ruregetse ku gasongero ku musozi