Amakuru mashya kuri ya mpanuka y’imodoka yagonze ibitaro by’Umurenge.
N’impanuka yabaye ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru, tariki 25 Kamena 2023 ubwo yari imaze gupakirwamo Bomboni zishyirwamo Oxygene zongererwa abarwayi maze umushoferi ayikase iranga ihita ihanuka ku mukingo wa metero zirenga 20 yinjira ahatangirwa serivisi za ARV muri ibi bitaro nubwo itagize uwo yambura ubuzima.
Bamwe mu baganga bo muri ibi bitaro impanuka yabaye bahari bavuga ko iyi modoka itari ifite Controle Tekiniki, kuko yari yararangiye mbere ho iminsi ibiri ko ikora impanuka ibyo bavuga ko bitakabaye ku bitaro bya Leta.
Abandi bakomeje bavuga ko iyi mpanuka yatewe b’umunaniro abashoferi bo muri ibi bitaro bahorana kubera kutaruhuka bihagije, kuko bafite abashoferi mbarwa mu gihe akazi bagahorana kuko aribyo bitaro rukumbi biri muri aka karere.
Nyuma yo gukora impanuka kw’iyi modoka isanzwe ikoreshwa mu bikorwa by’ubuvuzi bamwe mu baganga bavuze ko iki kibazo cy’abashoferi badahagije umuyobozi w’ibitaro amaze igihe akizi ariko yagiteye umugongo.
Uwari uyitwaye yoherejwe i Kigali muri CHUK guca mu cyuma nk’uko bitangazwa n’umuyobozi mukuru w’ibyo bitaro.