in

Amakuru mashya kuri wa muyobozi wafashwe yakira ruswa ya miliyoni 25 z’amanyarwanda

Umukozi ushinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge bw’inganda mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RSB), wafatiwe mu cyuho yakira ruswa ya miliyoni 25 Frw, Uwitonze Valens, agiye kugezwa imbere y’Urukiko.

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwafatiye mu cyuho uwo mukozi yakira ruswa ingana na 25.000.000 Frw ngo atange icyangombwa kigaragaza ubuziranenge.

RIB ikimara kumuta muri yombi, yahise imufungira kuri Sitasiyo ya Kimihurura mu gihe dosiye ye yari ikiri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Uru rwego rwakoze iperereza ry’ibanze kuri iyo dosiye ndetse ishyikirizwa Ubushinjacyaha nabwo buhita buyiregera Urukiko nyuma yo kongera kuyigaho no kuyikoraho iperereza.

Uyu mukozi yaregewe Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Urubanza ruteganyijwe ku wa Kabiri tariki 7 Ugushyingo 2023, saa tatu za mu Gitondo.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru mashya ku rubanza Rayon Sports yahamagajwemo mu rukiko rw’i Washington muri Leta zunze ubumwe z’Amerika

Rulindo! Abayobozi batandatu batawe muri yombi