in

Amakuru mashya kuri Kwizera Olivier

Kuri uyu wa Mbere mu masaha ya saa sita z’amanywa, ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amakuru avuga ko umunyezamu wa Amavubi Kwizera Olivier yafashwe ashaka gutorokera muri Afurika y’Epfo.

Aya makuru yavugaga ko Kwizera Olivier yafashwe ubugira gatatu ashaka kwihishahisha mu buryo butemewe ngo asohoke muri hoteli Amavubi acumbitsemo.

Umunyamategeko akaba n’umuvugizi muri FERWAFA, Jules Karangwa uri kumwe n’ikipe y’igihugu muri Afurika y’Epfo, yahakanye aya makuru avuga ko ari ibihuha kuko Kwizera ameze neza ndetse agiye kujya mu myitozo n’abandi bakinnyi.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa WhatsApp yagize ati: ”Ni ibihuha, abakinnyi bose uko ari 21 wongeyeho York Rafael uje nonaha turi kumwe kuri hoteli, mu kanya turajya mu myitozo. Muze tube inyuma ya Amavubi”

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“nabaye I Barcelona cyane kurusha muri Argentine” Messi umutima w’i Barcelona urakunze, umubiri uranze, agahinda ni kose I Paris.

Inkuru ibabaje, abantu 100 baguweho n’ikirombe, inkuru irambuye