Mu minsi ishije nibwo abagize Urugaga rw’abavuzi gakondo mu Rwanda basuraga abavuzi gakondo bareba aho bakorera ndetse n’uko bakora.
Bageze mu karere ka Bugesera, basanze hamwe mu rugo rw’umuvuzi gakondo hari abarwayi barindwi bavurwa harimo 3 bavurwaga baziritse amaboko n’amaguru, bivugwa ko barwaye indwara zo mu mutwe gusa bahise bajyanwa mu bitaro bya Nyamata uwo wabavuraga atabwa muri yombi.
Amakuru mashya ahari ubu ni uko umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyamata, Dr William Rutagengwa, yatangaje ko abo barwayi 3 bazanwe muri ibyo bitaro bakurikiranwa n’abaganga, ndetse umwe akaba yarakize arataha.
Dr William Rutagengwa yavuze ko bakiriye abarwayi batatu bivugwa ko bakuwe ku muvuzi gakondo wabavuraga abacumbikira iwe kandi ababoshye.
Akomeza avuga ko bavuwe bijyanye n’ibimenyetso by’indwara bagaragazaga ndetse kandi umwe muri bo akaba yarasezerewe ataha iwabo, abandi 2 bakaba bakiri kwitabwaho.
Ni mu gihe kandi uwo muvuzi gakondo yahise ajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata, mu gihe agitegereje kugezwa imbere y’ubutabera.