in

Amakuru mashya ku rubanza Rayon Sports yahamagajwemo mu rukiko rw’i Washington muri Leta zunze ubumwe z’Amerika

Amakuru mashya ku rubanza Rayon Sports yahamagajwemo mu rukiko rw’i Washington muri Leta zunze ubumwe z’Amerika

Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Ugushyingo 2023, nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko ikipe ya Rayon Sports yatumijwe kwitaba urukiko ruri i Washington muri leta zunze ubumwe z’America kuburana urubanza iregwamo n’umucuruzi witwa Isaac Nseggere uyishinja kutubahiriza amasezerano.

Amakuru mashya ahari ni uko Gakwaya Olivier wigeze kuba umunyamabanga wa Rayon Sports, yabwiye Fine FM ko aya masezerano ahari.

Olivier yavuze ko ayo masezerano yasinwe mu mwaka 2009 akazagera mu myaka 10. Ni amasezerano yavugaga ko hari ibirango by’uyu mukire Isaac Nseggere yashakaga ko Rayon Sports yambara maze Gikundiro ikazajya yinjiza ku mwambaro ugurishijwe gusa biza kurangira Murera itabyambaye.

Gakwaya Olivier yavuze ko muri icyo gihe Rayon Sports yategereje ko ibyo birango Isaac ayibigeza maze iraheba ihitamo gukomeza kwambara uko yari isanzwe doreko nt’amafaranga uyu mucuruzi yari yahaye Rayon Sports.

Gusa amakuru ahari ni uko uyu mucuruzi yaba yazuye iki kirego nyuma y’uko Rayon Sports iri kwambara ibirango by’undi mushoramari (Kwesa).

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yayiguriye indaya: Djihad yaguze imodoka nshya azajya atwaramo indaya zigiye mu butumwa bw’akazi [videwo]

Amakuru mashya kuri wa muyobozi wafashwe yakira ruswa ya miliyoni 25 z’amanyarwanda