in

Amakuru mashya ku muraperikazi Oda Paccy urwariye mu bitaro

Umuraperikazi ukunzwe n’abatari bake hano mu Rwanda ndetse no hanze uzwi kumazina nka Oda Paccy ari mu byishimo nyuma yo koroherwa.

Hari nyuma y’iminsi yari amaze arembejwe n’indwara ataramenya ariko ahamya ko yari igiye kumuhitana.

Mu gitondo cyo ku wa Gatanu, tariki 14 Gashyantare 2025, yikubise hasi atunguwe, ahita abura ubwenge, bituma ajyanwa kwa muganga igitaraganya. Mu kiganiro yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru, yavuze ko atibuka ibyabaye kuko yakangutse ari kwa muganga.

Ati: “Nanjye simbyibuka kuko nakangutse ndi kwa muganga. Bambwiye ko ku wa Gatanu mu gitondo nikubise hasi nkabura ubwenge. Banjyanye kwa muganga, bantera serumu, maze ngarura ubwenge nyuma y’amasaha hafi 24.”

Oda Paccy yavuze ko yaje kugarura ubuzima ku wa Gatandatu, ubwo bamuganirizaga ibyamubayeho. Yahamije ko yumvaga ameze nk’uwapfuye, ariko Imana ikamukiza.

Abaganga bamugiriye inama yo kuruhuka, kuko indwara yamufashe yatewe n’umunaniro ukabije. Uyu muhanzikazi yashimye Imana yamurinze, avuga ko yorohewe, nubwo agikurikiza imiti n’amabwiriza ya muganga kugira ngo akire neza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo we yavuze amagambo yanyuma yamubwiye, benshi basuka amarira! Byari amarira n’agahinda mu muhango wo gusezera bwa nyuma ku mubyeyi wapfiriye mu mpanuka yabereye i Rulindo arokora umwana we amunyujije mu idirishya

Amafaranga yatumye atajya muri Murera ye! Burya Byiringiro Lague yagiye muri Police FC gushakamo amafaranga