in

Amakuru mashya ku muhanzikazi Bwiza

Umuhanzikazi Bwiza uri mu bahagaze neza mu muziki nyarwanda muri iki gihe ari mu myiteguro yo gushyira hanze indirimbo ivuga ku nkuru mpamo y’urukundo rwe rw’ahashize by’umwihariko mbere y’uko atangira umuziki.

Amakuru avuga ko uru rukundo rwarangiye mu mwaka wa 2021 ubwo uyu muhanzi yari atangiye urugendo rwa muzika.

Amakuru ahamya ko iyi ndirimbo yakozwe mu mwaka wa 2021 ndetse ko iyi ndirimbo iri mu za mbere uyu muhanzikazi yakoze akigera muri Kikac Music ubwo yari akiri muri uru rukundo n’ubwo atari yarayishyize hanze.

Indirimbo ubwayo yumvikanisha ko uyu muhanzikazi ari mu rukundo nyamara rwarahagaze umwaka ushize kandi iyi ndirimbo yari yaramaze kurangizwa, ibi byatumye ikipe ye ifata umwanzuro wo kuyisohora.

Indirimbo Bwiza yitegura gushyira hanze, amaze iminsi ayifatira amashusho

Uyu muhanzikazi aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Exchange” ivuga ku rukundo rw’iyi minsi. Uyu muhanzikazi kandi The Choice Live ifite amakuru ahamya ko afitanye indirimbo n’umuhanzi Juno Kizigenza nayo iri hafi kujya hanze.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Imwe mu makipe ayoboye muri shampiyona uyu mwaka yamaganiye kure ibyo gukina ku itara

“Urasa neza Jolly”-Mu ikanzu ndende Miss Jolly yongeye kuzamura amarangamutima y’abakunzi be