Nyuma y’uko bitangajwe ko umuhanda Kigali-Rwamagana wabayemo impanuka y’imodoka nini ikawufunga bigatuma utaba nyabagendwa, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ubu ari nyabagendwa.
Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Nzeri 2023, yakozwe n’ikamyo nini itwara ibikomoka kuri peteroli, yabereye mu Kagari ka Nyagahinga mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, ahazwi nko kuri Bambino.
Polisi y’u Rwanda yari yahise itangaza ko uyu muhanda utari nyabagendwa, inagira inama “abakoresha uyu muhanda, gukoresha umuhanda Masaka- Kabuga n’umuhanda Umusambi- Intare Arena- Mulindi.”
Polisi y’u Rwanda kandi yahise itangaza ko hakomeje gukorwa imirimo yo gukura iriya modoka muri uyu muhanda, kugira ngo wongere kuba nyabagendwa.
Mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa Kabiri, Polisi y’u Rwanda yavuze ko “umuhanda Kigali- Rwamagana uri nyabagendwa.”