in

Amakuru mashya ku mpanuka ya bisi itwara abanyeshuri yarenze umuhanda ikagwa munsi y’umukingo harimo abana 34, hamenyekanye icyateye iyo mpanuka

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yabereye mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, yahitanye abana babiri, ikomerekeramo abandi 32.

Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 19 Nzeri 2024, mu Mudugudu wa Kamabuye, Akagari ka Ntendezi mu Murenge wa Ruharambuga ubwo iyo modoka yari icyuye abanyeshuri ibakuye ku ishuri ryitiriwe Mutagatifu Matayo (Saint Mathews) Ntendezi, yarenze umuhanda igwa mu mukingo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi yavuze ko iyi mpanuka yatewe no kuba umushoferi wari utwaye iyo modoka yikangaga uwari utwaye igare wari umuri imbere.

Abitabye Imana ndetse n’abakomeretse, bajyanywe ku Bitaro bya Bushenge, kugira ngo abakomeretse bitabweho n’abaganga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Bambarire kuko twatsinzwe igitego cyo hanze” Umunya Serbia Darko Nović utoza APR FC yahishuye ko impamba baburiye i Kigali bari buyikure mu Misiri