Umunya-Ghana Christian Atsu wamamaye mu makipe nka Chelsea na Newcastle United akina Premier League. Ubu Christian Atsu wakiniraga ikipe ya Hatayspor muri Turkey ariko ubu nta wahamya niba uyu mugabo agihumeka umwuka w’abazima.
Kuwa mbere w’icyi cyumweru ibihugu bya Turkey na Syria byibasiwe n’umutingito karahabutaka uri ku kigero cya (magnitude) 7.8. Uwo mutingito watwaye abantu benshi abandi baburirwa irengero, ari n’aho Atsu yaburiwe irengero.
Kuwa kabiri haje amakuru yavugaga ko Atsu yaba yarokowe arikumwe na Taner Savut ushinzwe ibikorwa bya siporo muri Hatayspor, aya makuru yari yatangajwe na Mustafa Ozat , visi Perezida wa Hatayspor.
Amakuru mashya dukesha ikinyamakuru Al Jazeera n’uko bwana Volkan Dermirel umutoza wa Hatayspor mu kiganiro n’abanyamakuru ejo yavuze ko Atsu ataraboneka kugeza ubu. Dermirel yagize ati ” Nta makuru mashya y’aho yaba ari ubu , nti tuzi aho ari”.
Dermirel Kandi yabwiye ibiro ntaramakurj by’Abongereza ‘Reuters ‘ ko ikipe ye itazi neza niba koko Atsu yararokotse cyangwa yaritabye Imana.
Christian Atsu w’imyaka 31 y’amavuko yakinnye imyaka ine mu ikipe ya Chelsea aza kuyivamo ajya gukinira ikipe ya Newcastle United. Nyuma yerekeza muri Turkey gukinira ikipe ya Hatayspor ihereye mu gace ka Hatay ari n’ako gace kibasiwe n’umutingito washegeshe Turkey.