in

Amakuru mashya! APR yirukanye abatoza bayo

Ikipe y’abagore ya APR mu mukino wa Volleyball yahisemo gutandukana n’abatoza ba yo nyuma y’umusaruro utari mwiza bagize mu mwaka w’imikino wa 2023.

Iyi kipe yari imaze kuba ikipe itinyitse mu mukino wa Volleyball mu Rwanda, yaje gutungurwa na RRA WVC iyitwara igikombe cya shampiyona ku munsi wa nyuma w’irushanwa.

Amakuru avuga ko ubuyobozi bw’iyi kipe butishimiye umusaruro w’abatoza aho bwahise bunatekereza gukora impinduka.

Bidateye kabiri, iyi kipe y’ingabo z’igihugu yaje kongera kugira umusaruro mubi mu mikino y’Akarere ka 5 yabereye mu Rwanda mu Gushyingo uyu mwaka, aho itabashije kugera ku mukino wa nyuma yatsindiwe muri 1/2 na Piepeline yo muri Kenya yaje no kwegukana iki gikombe.

Ubuyobozi bwa APR WVC bukaba bwafashe umwanzuro wo gutandukana n’abatoza ba yo bahereye ku mutoza mukuru, Siborurema Florien, umwungiriza we Umutesi Marie Josée ndetse n’umuganga w’ikipe, Uwibambe Angelique.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abamaline b’i Nyamirambo bibye umwarabu terefone avuze bahita bakurayo ibyuma

Inkuru y’akababaro! Umukinnyi wa filime mwakunze muri benshi yitabye Imana