Mu buryo bwari bumenyerewe benshi bari bazi ni uburyo bwo bw’ibinini ariko bihabwa abagore gusa kuri iyi nshuro hakozwe n’ibinyobwa n’abagabo.
Abahanga mu bya siyansi bakoze ikinini cyo kuboneza urubyaro cy’abagabo kikaba kibuza intangangabo gukora urugendo ijya guhura n’intangangore.
Ubwoko bushya bw’ikinini cy’abagabo buratanga icyizere nk’uko igerageza ryakorewe ku mbeba ryerekanye ko ‘dose’ imwe y’uyu muti uzwi nka ‘TDI-11861’ ifata intangangabo ikazihagarika mbere, mu gihe na nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina ntizibashe guhura n’igi ry’umugore.
Abashakashatsi bagaragaje ko iki kinini kimara amasaha atatu intanga zidashobora gukora urugendo ngo zijye guhura n’intangangore ariko nyuma y’amasaha 24 ikindi cyiciro cy’intanga kiba ari kizima nk’uko bisanzwe.
Mu gihe ibi binini byakora neza ku bantu, abagabo bashobora kubifata igihe babikeneye cyangwa buri munsi mu kwirinda gutera inda.
Gusa n’ubwo ibi binini birinda gusama ariko ntago birinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.